jueves, 20 de febrero de 2014

Inkwano zimena ikibanga


Inkwano zimena ikibanga

        Recuerdo del genocidio de Ruanda



Bijya gutangira hateye intambara
Rubanda ihunga uruhongohongo
Mu mfatiro z’isi hachura imiborogo
Mu ntantu z’ababyeyi harataraka
Inkwano zimena ikibanga!


Bijya gutangira hateye intambara
Mu mpinga z’imisozi haracumbeka
Abatinze ikiriri bicwa urubozo
Abagore n’abakobwa bacura intimba
Inkwano zimena ikibanga!


Bijya gutangira hateye intambara
Imigezi itunze abantu irahindanywa
Mu mirambararo hahunikwa imirambo
Mu byumba by’abageni haravogerwa
Inkwano zimena ikibanga!


Bijya gutangira hateye intambara
Intanzi z’urugo zuzura intuku
Amahano yongera guhabwa ijambo
Amahanga yose yitana bamwana
N’abemera Imana begura inkota
Inkwano zimena ikibanga!

ã Elie, 19/02/1995.

Los actos del doctor Pourbais en Congo

François Kabasele-Lumbala , teólogo y obispo congoleño, cuenta cómo asistió a la humillación de los negros en su poblado, prácticamente en l...